• Avene de Kiyovu, Nyarugenge District, Kigali-Rwanda
  • +250 788302539
  • info@lyceedekigali.ac.rw

Lycee de Kigali logo    Lycee de Kigali

Finance

Kigali tariki 25/07/2017
Babyeyi dufatanyije kurera…………………………………………………………………………………
Igihembwe cya 2 kirarangiye. Ku birebana n’imyigire ,murebe indangamanota z’abana mubafashe mukurikije uko bakoze. Mubashishikarize gusoma kuko gukora ibizamini batangiye igihembwe bizakomeza. Igihembwe cya 3 kizatangira tariki 14/08/2017 isaa moya n’igice (7H30) kubiga bataha. Ababa mu icumbi bazagaruka kuwagatanu tariki 11/08/2017 bitarenze saa cyenda (15h00). Utazubahiriza iyo saha umwanya we uzahabwa undi uzabaategereje. Kandi abazaza bizaba umwanya wogusubiramo amasomo yabo.
Musabwe no kureba imyambarire y’abana , amajipo ntibakayakate ngobayagire magufi n’amapantalo ngo bayagire nk’icupa. Bajyebambara neza bubahirize amabwiriza y’ishuri.
Ku birebana n’amafaranga y’ishuri, igihembwe cya 2 kirangiye umwana wanyu afitiye ikigo umwenda ungana……………………………………Amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya3 azakomeza kwishyurwa hakoreshejwe URUBUTO SOFTWARE. Ahomwuzuzaga izina ry’umwana gusa ; noneho muzajya mushyiraho na nomero irikundangamanota ye cyangwa ku ikarita ye y’ishuri. Ni yo “CODE” ye. mushobora no kwishyura mukoresheje mobile money. Kanda * 775 # ugakurikiz aamabwiriza. Uzaba adafite urupapuro yishyuriyeho amafaranga y’ishuri yose agomba ikigo, ntazakirwa

1. Abanyeshuri bo mu cyiciro rusange bazatanga amafaranga :

Amafaranga y’ishuri Agahimbazamusyi uruzitiro Yose hamwe
Abiga bataha 68 900 20 000 12 000 100 900
Abarara mu kigo 106 000 20000 12000 138 000
Konte N0 00040-0677722-16 BK 00040-0677723-17BK 00040-00676841-08 BK  

Abiga mu mashami atandukanye bazatanga :

Amafaranga y’ishuri Agahimbazamusyi uruzitiro Yose hamwe
Abiga bataha 74 650 20 000 12 000 106 650
Abarara mu kigo 117 250 20000 12000 149 250
Konte N0 00040-0677722-16 BK 00040-0677723-17BK 00040-00676841-08 BK  

Mugire amahoro

Martin M.MASABO
Umuyobozi w’ishuri